Amateka y'u Rwanda 61 :

Amashinji (amashyuza) : Ni umweya nka Kariba ya Kinunu cyangwa se nko ku Mwiza wo ku Ishara rya Nyamasheke. Mbese ni ubutaka bw'inkombe y'inyanja.

Iyo miyaga rukunduzi ntiyabuzaga Rwabugili kuvogera i Kivu yibasiye u Bunyabungo.

Kigeli Rwabugili yatanze mu rugaryi rwo mu w' 1985, atangira ku Kivu cy'I Nyamasheke, azize umwami yarashwe n'Abashi mu gitero cya nyuma yagabye ku Ijwi. Ariko yari amaze kuzengereza amahanga.

Amateka avuga ko nta Muntu wigeze amuca iryera ari mu Rwanda, kuko iteka ryose yiberaga mu mahanga agabayo ibitero.

Mu myaka 42 yamaze ku Ngoma, akaba yaragabye ibitero 45.

Ikindi twavuga ahangaha, nuko Nyuma ye nta Mwami wongeye kugaba ibitero byo kwagura igihugu, kuko mu isoza ry'Ingoma ye ryahubiranya n'Umwaduko w'Abakoloni.

Kuva icyo gihe abanyarwanda bakomeza kumwogeza mu ndilimbo n'ibisigo kubw'ubutwari yagize ku Ngoma ye.

Urugero twatanga ni nk'urwa Rujindiri wagize ati:

Inkotanyi cyane yabyirutse neza:
"Ntimukangwe na cya cyuzi
Ko twakinyujijemo amato
Inkuru nziza se yabaye
Twatsinze yaruse byose
Umva ingoma se zirasuka
Zisutse zigana i Jabiro"

Umwanzuro ku bitero byagabwe n'Abami b'u Rwanda.

Icyo twazirikana ahangaha, nuko Abasinga, Ababanda, Abenengwe, Abongera, Abazigaba, Abahinda n'Abagara, bakomoka ku Bahima. Ikindi kandi, nubwo Ingoma Nyiginya y'i Gasabo ariyo yari ntoya cyane ntibyayibujije kwigarurira ibihugu byinshi byari bigize uru Rwanda tubona ubu.

Ndetse baza kuyobora uru Rwanda bafatanyije n'Abega nabo bakurikiranaga mu buke no mu kuyobora uduhugu duto.

Muri ibyo byose bigaragara ko nta bwinshi bw'abaturage bari bafite, ahubwo icyo barushaga andi mahanga ni " KURWANA ISHYAKA NO GUKORERA KU NTEGO"

Mu by'ukuri imigenzereze y'Ingoma-Nyiginya ni urugero rusange umuntu yavuga ko ari "Ingoma y'Ubwisanzure" burangwa no kwigarurira impugu nyinshi, "Ingoma y'ubugaragu", burangwa n'ituze ry'igaba n'igabana ry'inka arizo zagaragazaga ubukungu bw'Igihugu, ari nayo shingiro ry'Ubuhake «Ingoma y'umuheto» wari indanga-Ntego y'Ingoma Nyiginya, wagamburuje inkiko z'ishyanga.

Ayo akaba ariyo matwara rusange y'Ingoma Nyiginya yari itetse mu Rwanda rugari rwa Gasabo.

1. Impeta z'ubutwari mu Rwanda rwo hambere

U Rwanda tuzi uyu munsi si ko rwanganaga uhereye ku mwami wa mbere Gihanga wahanze u Rwanda ukagera kuri Kigeli IV Rwabugili, umwami watumye u Rwanda rubasha kwanda (kwaguka) ari naho haturutse izina Rwanda.

Amateka atubwira ko umutima w'u Rwanda ari agace ka Muhazi mu Ntara y'Iburasirazuba. Kugira ngo u Rwanda rwaguke, abagabo bose batabariraga igihugu bakakirwanira, Nibwo bigaruriye Ndorwa na Nduga ndetse na Marangara barakomeza bagera mu Kinyaga n'ahandi.

Uwagiraga ubutwari ku rugamba yashimirwaga n'umwami akamwambika impeta z'ubutwari ari byo twakwita amapeti mu iki gihe.

Kugira ngo umuntu agaragaze umubare w'ababisha yishe, ntabwo yabivugaga mu magambo gusa ahubwo yatahanaga ibihanga byabo ndetse n'ibishahu (amabya n'ubugabo bw'abo yishe) ibyo bigatuma yemerwa nk'ukwiriye izo mpeta.

Intwari yicaga ababisha barindwi ku rugamba yambikwaga impeta bita Umudende.

Uwo mudende wari icyuma kimeze nk'umukwege bambaraga mu ijosi gitunzweho amashinjo (inyuma bicuze nk'umuhunda ucuritse birimo amarebe nk'ayo mu nzogera).

Indi mpeta y'ubutwari yari "impotore" yambikwagwa umuntu wivuganye ababisha cyangwa abanyamahanga 14 abatsinze ku rugamba.

Nyuma y'urugamba yambikwaga umuringa usa n'amazi uzinze nk'inyabubiri akawambara ku kuboko kw'iburyo.

Impeta y'ikirenga yari "gucana uruti". Iyo mpeta yahabwaga umuntu wishe ababisha 21 ku rugamba.

Kugira ngo ayihabwe ibwami haberaga imihango ikomeye ikitabirwa n'umwami ubwe.

Uwo muntu wavunye uruti yabaga yubashywe bitavugwa akanafatwa nk'intwari y'ikirenga.

Icyo gihe yahabwaga imisozi yo gutegeka n'amashyo amagana. Umubare w'amashyo y'inka yahabwaga byaterwaga n'urwego abo yishe bari barimo.

Urugero nk'uwishe igikomangoma ntiyagororerwaga amashyo angana n'ay'uwishe rubanda rusanzwe,uwishe umugaba w'ingabo ntiyagororerwaga nk'uwishe umusirikare usanzwe.

Icyiyongereye kuri ibyo,yasonerwaga urugamba agahabwa inshingano y'umutekereza mukuru w'ibitero.

Uwagize ubutwari akabiratira abandi mu kivugo cyabimburiga kandi kinasoza ikintu cyose avuze.

Ibyo byatumaga Umunyarwanda wese aharanira kuba intwari bityo agashira ubwoba ku rugamba.

Ubutwari bwo ku rugamba ni ubwo ku gihe cya Gihanga I Ngomijana na Kigeli IV Rwabugili.


Urundi rutonde
Intambara yo ku Rucuncu :
Intambara ya mbere y'isi :
Intambara ya kabiri y'isi :
Amateka y'u Rwanda 01 :
Amateka y'u Rwanda 02 :
Amateka y'u Rwanda 03 :
Amateka y'u Rwanda 04 :
Amateka y'u Rwanda 05 :
Amateka y'u Rwanda 06 :
Amateka y'u Rwanda 07 :
Amateka y'u Rwanda 08 :
Amateka y'u Rwanda 09 :
Amateka y'u Rwanda 10 :
Amateka y'u Rwanda 11 :
Amateka y'u Rwanda 12 :
Amateka y'u Rwanda 13 :
Amateka y'u Rwanda 14 :
Amateka y'u Rwanda 15 :
Amateka y'u Rwanda 16 :
Amateka y'u Rwanda 17 :
Amateka y'u Rwanda 18 :
Amateka y'u Rwanda 19 :
Amateka y'u Rwanda 20 :
Amateka y'u Rwanda 21 :
Amateka y'u Rwanda 22 :
Amateka y'u Rwanda 23 :
Amateka y'u Rwanda 24 :
Amateka y'u Rwanda 25 :
Amateka y'u Rwanda 26 :
Amateka y'u Rwanda 27 :
Amateka y'u Rwanda 28 :
Amateka y'u Rwanda 29 :
Amateka y'u Rwanda 30 :
Amateka y'u Rwanda 31 :
Amateka y'u Rwanda 32 :
Amateka y'u Rwanda 33 :
Amateka y'u Rwanda 34 :
Amateka y'u Rwanda 35 :
Amateka y'u Rwanda 36 :
Amateka y'u Rwanda 37 :
Amateka y'u Rwanda 38 :
Amateka y'u Rwanda 39 :
Amateka y'u Rwanda 40 :
Amateka y'u Rwanda 41 :
Amateka y'u Rwanda 42 :
Amateka y'u Rwanda 43 :
Amateka y'u Rwanda 44 :
Amateka y'u Rwanda 45 :
Amateka y'u Rwanda 46 :
Amateka y'u Rwanda 47 :
Amateka y'u Rwanda 48 :
Amateka y'u Rwanda 49 :
Amateka y'u Rwanda 50 :
Amateka y'u Rwanda 51 :
Amateka y'u Rwanda 52 :
Amateka y'u Rwanda 53 :
Amateka y'u Rwanda 54 :
Amateka y'u Rwanda 55 :
Amateka y'u Rwanda 56 :
Amateka y'u Rwanda 57 :
Amateka y'u Rwanda 58 :
Amateka y'u Rwanda 59 :
Amateka y'u Rwanda 60 :
Amateka y'u Rwanda 61 :
Amateka y'u Rwanda 62 :
Amateka y'u Rwanda 63 :
Amateka y'u Rwanda 64 :
Amateka y'u Rwanda 65 :
Amateka y'u Rwanda 66 :
Amateka y'u Rwanda 67 :
Amateka y'u Rwanda 68 :
Amateka y'u Rwanda 69 :
Amateka y'u Rwanda 70 :
Amateka y'u Rwanda 71 :